Antonio Conte yashimagije Messi wamwandagaje

Umukino wo mu ijoro ryo ku wa 14 werurwe 2018 wahuje FC Barcelona na na Chelsea ukirangira, umutoza wa Chelsea, Antonio Conte yafotowe aganiriza Lionel Messi utuntu twinshi.

Conte ashimira Messi wamutsinze

Ku munsi wakurikiyeho nibwo hatangajwe ibyo uyu mutoza yabwiraga uyu rutahizamu wa FC Balcelone wari umaze kumutsinda ibitego 2 muri 3 batsinze Chelsea.

Conte yashimagije imikinire ya Messi, amubwira ko ari umukinnyi ukomeye kandi utangaje ku buryo asanga ku isi ntawumuhiga agira ati “Messi ni umukinnyi mwiza ushobora guhindura umukino ku munota uwo ari wo wose. Ikipe yanjye yakifuje kumugira ariko ntibyashoboka, azarangiriza gukina muri Barcelome, ni umukinnyi w’amateka isi izahora yibuka.”

Ikipe ya FC Barcelona yihereranaga Chelsea FC maze iyitsinda ibitego 3-0 ibifashijwemo na kabuhariwe Lionel Messi watsize ibitego 2 ndetse na Ousmane Dembele watsinze igitego 1 naho Bayern Munchen yo itsinda Beskitas ibitego 3-1.

Icyakora Antonio Conte yatangaje yashimyiye abakinnyi be avuga ko batanze ibyo bari bafite kabone nubwo bitatanze umusaruro akomeza ashimagiza Lionel Messi ngo udahwema kugaragaza itandukaniro mu kibuga nk’umukinnyi w’umuhanga.

Naho umunyezamu we Thibaut Courtoi wahindukijwe inshuro eshatu yabonye ibyo atari yiteze, ni ko gutangaza ati “Ntabwo nari niteze ko Messi yatsindira ibitego mu nguni binyuze mu hagati y’amaguru kandi nakoze amakosa yo kudafunga amaguru yombi.”

Messi yafashije ikipe ye gukomeza muri kimwa cya kane cya UEFA Champions League

Lionel Messi akaba yinjiye mu mubare w’abakinnyi baciye agahigo ko gutsinda ibitego 100 muri iri rushanwa nyuma yo gutsinda ibitego 2 akaba agaciye akinnye  imikino 123.

Tombora ya ¼ izaba kuri uyu wa 16 Werurwe 2018 aho amakipe azatomborana azahura nyuma y’ibyumweru 2 biri imbere. Ayo makipe ni FC Barcelona, Bayern munchen, AC Roma, Real Madrid, Liverpool, Sevilla, Manchester city na Juventus.

Jean Claude NDAYISHIMYE@APV

KANDA HANO Ukunde kandi ukurikire APV ku mbuga nkoranya mbaga nka Facebook na Twitter

Facebook Comments

Comments

comments

3 thoughts on “Antonio Conte yashimagije Messi wamwandagaje

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *