Amerika yohereje Leopold Munyakazi kuburanira mu Rwanda

Leopold Munyakazi ukekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe abatutsi ubu ari mu ndege aho yoherejwe n’igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yari yarahungiye, akaba aje kwiregura ku byaha aregwa.

Leopold Munyakazi

Nk’uko tubikesha ikinyamakuru KT Press, uyu Munyakazi w’imyaka 65 wahoze ari umwalimu wa Kaminuza y’u Rwanda yari amaze iminsi afungiwe muri gereza iri muri Leta ya Alabama, nyuma yo gutsindwa urubanza rwo koherezwa mu Rwanda mu rukiko rw’ubujurire-Fourth Circuit Court of Appeals.

Umuvugizi w’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda Faustin Nkusi yabwiye KT Press ati “ amakuru y’izanwa rye mu Rwanda nituyamenya turayabamenyesha.”

Yongeyeho ariko ko, “amakuru y’iyoherezwa rye mu Rwanda dusanzwe tuyafite kuva umwaka ushize, ariko kugezwa kwe mu Rwanda turabibamenyesha nitubibonaho amakuru.”

Munyakazi ufite impamyabushobozi y’ikirenga-PhD mu ndimi, yageze muri Amerika mu mwaka wa 2004, aza no kubona akazi ko kwigisha igifransa muri Kaminuza zaho, ariko bikaba bivugwa ko yanabibangikanyaga n’ibikorwa ry’ihakana n’ipfobya rya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Leta y’u Rwanda yohere inyandiko z’ifatwa rya Munyakazi mu wa 2006 ndetse na 2008.

Mu gihe cya Jenoside, Munyakazi ngo yaba yarifatanyije n’abandi bantu bashinjwa cyangwa bakatiwe kubera uruhare bagize muri Jenoside, aho bakoze inyandiko zuzuyemo ubugome no kwanga abatutsi.

Muri abo harimo Laurien Uwizeyimana, Maniragaba Balibutsa na Ferdinand Nahimana. Muri izo nyandiko basabaga ko abatutsi birukanwa mu mirimo ndetse no mu mashuri.

Hari ndetse n’abatangabuhamya bavuze ko Munyakazi yifatanyije n’uwari Burugumesitiri Yohani Mbarubukeye gutsemba abatutsi ahitwa i Kayenzi, ubu ni mu karere ka Muhanga.

Facebook Comments

Comments

comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *