Akumiro! Umukobwa wa Jackie Chan yemeje ko ari umutinganyi

Umukobwa w’umukinnyi w’icyamamare mu gihugu cya Hong Kong Jackie Chan yaretse ibyo kwihishahisha atangariza isi yose ko ari umutinganyi ndetse anatangaza ko afite umukunzi.

Umukobwa wa Jackie Chan Etta Ng

Nyuma y’igihe kinini abantu batandukanye batamushira amakenga, uyu mukobwa w’imyaka 18 witwa Etta Ng abinyujije ku rubuga rwa Instagram yemeje ko ari umutinganyi ndetse anatangaza ko afite umukunzi w’umukobwa witwa And Automn.

Mu butumwa bwo gushimira abafana be ndetse no gushimira abamukurikira kuri Instagram ntibahe agaciro ibyo ibinyamakuru byo muri Hong Kong bimwandikaho yagize ati “Natangajwe n’urukundo no kunshyigikira mwagaragarije, ntacyo navuga k’ukuntu mwagiye no kuri Instagram y’umukunzi wanjye mukamwereka ko mudushyigiye mu gihe ibinyamakuru byose byo muri Hong Kong biduha urw’amenyo. Nakuriye mu isi y’abavuga ibibi n’abafite imitwe ifunze gusa ubu aho ngeze mfite ubushobozi bwo kuvugisha ukuri no gufasha abandi bameze nkanjye”

Etta Ng (ibumoso) n’umukunzi we And Automn (iburyo)

Jackie Chan ntacyo aratangaza kuri iki gikorwa cy’umukobwa we.

KANDA HANO Ukunde kandi ukurikire APV ku mbuga nkoranya mbaga nka Facebook na Twitter

Facebook Comments

Comments

comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *