Akayabo ka miliyari 13 azashorwa mu bworozi bw’ingurube

Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI) iravuga ko igiye gushora amafaranga y’u Rwanda miliyari 13 mu bworozi bw’ingurube igamije kuzamura umusaruro uboneka muri ubu bworozi ndetse no gufasha aborozi bazo mu Rwanda guhaza isoko ry’u Rwanda bagasagurira n’amasoko yo hanze y’igihugu.

Impuguke mu bworozi bw’ingurube muri MINAGRI, Didace Rushigajiki

Ibi byatangajwe n’impuguke mu bworozi bw’ingurube muri minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI), Didace Rushigajiki aho yavuze ko uyu mushinga ugamije kuzamura ubushobozi bw’aborozi b’ingurube, kurwanya indwara zibasira aya matungo no gufasha abahinzi kubona amasoko.

Iyi mpuguke ivuga ko aya mafaranga azanafasha mu kuzamura ikoranabuhanga rikoreshwa mu bworozi bw’ingurube nko gutera intanga ngo haboneke ingurube z’ubwoko bwiza butanga umusaruro uzashoboza u Rwanda kugera ku ntego rwihaye aho mu myaka itanu iri imbere (2020/2024) ruzava ku musaruro wa toni 20 000 w’inyama z’ingurube uboneka ubu ukagera kuri toni 60 000.

Umuyobozi w’ihuriro ry’aborozi b’ingurube mu Rwanda (Rwanda Pig Farmers Association) Jean Claude Shirimpumu avuga ko kuri ubu amahoteli, amaresitora n’utubari twinshi mu Rwanda bagitumiza inyama z’ingurube hanze kubera kutizera ubuziranenge bw’inyama z’ingurube zororerwa mu Rwanda, akabiheraho avuga ko uyu mushinga wa MINAGRI uzatuma iyo mbogamizi ivaho bitume aborozi babasha gucuruza no ku isoko ry’u Rwanda kuko ubusanzwe ingurube zo mu Rwanda zifite abakiriya benshi muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo gusa.

Aganira na The New Times Jean Claude Shirimpumu yagize ati “Dushaka kuzana ikoranabuhanga rizadufasha kuba abanyamwuga mu bworozi bw’ingurube no mu gutunganya umusaruro uzikomokaho”

Uyu muyobozi akomeza akangurira aborozi b’ingurube guharanira korora kinyamwuga kugira ngo babashe kwemeza abaguzi no kwigarurira isoko ryo mu Rwanda kuko ari byo bizatuma babasha no kwinjira no ku isoko ryo hanze y’u Rwanda, binafashe u Rwanda kugera ku ntego rwihaye

KANDA HANO Ukunde kandi ukurikire APV ku mbuga nkoranya mbaga nka Facebook na Twitter

Facebook Comments

Comments

comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *