Afurika y’Epfo: Ramaphosa yashyizeho guverimoma nshya

Ku wa 26 Gashyantare 2018 ni bwo Perezida mushya w’Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa yashyiragaho abagize guverinoma nsha anakora impinduka zitandukanye ku myanya y’abaminisitiri.

Perezida Cyril Ramaphosa w’Afurika y’Epfo atangaza guverinoma nshya.

Imwe mu mpinduka ikomeye yakoze ni ukugarura uwahoze ari minisitiri w’imari Nhlanhla Nene wari warakuwe kuri uyu mwanya n’uwahoze ari perezida Jacob Zuma mu mwaka 2015.

Nene ategerejweho gushyira ingufu mu kuzahura ubukungu bwari bwazamutse ku kigero cya 1% umwaka ushize ngo akabugeza kuri 27%. Ikindi ategerejweho ni ugukemura ikibazo cy’ ubushomeri bwazahaje Afurika y’Epfo no kongera kurema icyizere cy’abashoramari cyayoyotse ku ngoma ya Zuma.

Yakomeje avuga abandi baminisitiri bashyizwe ku myanya itandukanye, icyakora igitangaje ngo ni uko abahoze ari abakozi ba Leta mu myanya ikomeye ku ngoma Jacob Zuma babuze imyanya muri guverinoma.

Perezida Ramaphosa w’imyaka 65 ajya ku buyobozi yavuze ko aje guhindura byinshi birimo kurwanya ruswa yamunze Afurika y’Epfo akazamura ubukungu, guhanga imirimo arwanya ubushomeri n’ibindi.

Mu bandi batunguranye muri iyi guverinoma nshya y’Afurika y’Epfo harimo madamu Nkosazana Dlamini Zuma wahoze ari umunyamabanga w’umuryango w’Afurika yunze ubumwe.

Ramaphosa yasimbuye Zuma wahatiriwe kwegura ku buyobozi kubera ibirego yaregwaga birimo ruswa, kwigwizaho imitungo ya Leta no kutagira icyo akora ku kibazo cy’ubushomeri.

Jean Claude NDAYISHIMYE@APV

KANDA HANO Ukunde kandi ukurikire APV ku mbuga nkoranya mbaga nka Facebook na Twitter

Facebook Comments

Comments

comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *