Abukorerabushake mu burezi baracyari bacye, MINEDUC yo ntibishakamo akavuyo

Minisiteri y’uburezi iratangaza ko igiye gushaka uburyo abakorerabushake mu burezi biyongera kuko bafite uruhare runini mu kuzamura ireme ry’uburezi, bamwe mu barimu bavuga ko imirimo y’ubwitange ari umuco mwiza wo gushyigikira naho minisiteri y’uburezin yo ikemeza ko bigomba kugira umurongo bikorwamo. 

Nkuko hari inzego zimwe na zimwe ziba zikeneye abakozi benshi kandi b’abanyamwuga, niyo mpamvu ziyambaza abakorerabushake kugira ngo batange umusanzu wabo mu kuzamura ireme ry’urwego runaka, uyu muco ukaba utarasakara mu Rwanda.

Nickson ni umwe mu bakorerabushake b’Abanyamerika wigisha mu karere ka Nyabihu avuga ko akazi k’ubukorerabushake agakora agakunze adategereje guhembwa kandi akagera ku nshingano ze.

Abakorerabushake b’abanyamahanga

Yagize ati”Mu gihe gishize ubwo nigaga muri kaminuza nahoraga nifuza kuba umukorerabushake, nifuzaga gufasha abantu ariko simbone amahirwe yo kubikora, nkunda gufasha abantu kugira ngo mbe umunyamumaro”.

Bamwe mu banyeshuri bigishwa n’aba banyamahanga bavuga ko bazabungukira ho byinshi birimo gukoresha no kuvuga neza ururimi rw’icyongereza ari narwo rukoreshwa cyane ku isoko ry’umurimo.

Mukamana Claire yagize ati”Numva nzagera ku rwego rwo hejuru kuko maze kumenya kuvuga icyongereza, nifuza kuba umunyamakuru nkajya mvuga amakuru y’icyongereza”.

Uretse kwigisha abanyeshuri, aba bakorerabushake banahugura abarimu kuko benshi muri bo baba barize mu gifaransa, ibi bikaba bibafasha kwigisha neza mu cyongereza. Icyakora kugeza ubu abakora umurimo w’ubwitange mu Rwanda biganjemo abanyamahanga, aho umuryango VSO wihariye 90%.

Mbabazi Ruth, ushinzwe ishami ry’uburezi mu muryango VSO avuga ko icyo bakora ari uguhugura abarimu mu bijyanye no gutegura amasomo.

Yagize ati”Turimo turibanda cyane mu gukorana n’amashuri y’incuke n’ayabanza  kugira ngo bafashe abayobozi b’ibigo by’amashuri biyungure ubumenyi ku buryo bategura igenamigambi y’amashuri “.

Umuryango VSO ukorana n’abakorerabushake barimo 40 b’Abanyarwanda, mu gihe abanyamahanga ari 15. muri gahunda y’imyaka 7 ya guverinoma y’u Rwanda igaragaza ibizakorwa muri iyi manda harimo gushyigikira abanyarwanda mu kugira umuco w’ubwitange nk’;uko bisobanurwa n’umunyamabanga wa leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye Isaac Munyakazi.

Yagize ati”Abanyarwanda bashaka kubyinjiramo banyura muri ya miryango dufitanye amasezerano kuko biratworohera kubigenzura, ku buryo nabo tuvuga uyu munsi ni abari gukorana n’iyo miryango yasinyanye na MINEDUC. Ntabwo twareka ko buri wese yajya mu ishuri agatangira kwigisha bisaba ko bigira umurongo bikorwamo”.

Mu gihe ibikorwa by’ubwitange bigenda biba umuco, abarangiza kaminuza barashishikarizwa gukora imirimo y’ubukorerabushake mu rwego rwo kongera ubunararibonye.

KANDA HANO Ukunde kandi ukurikire APV ku mbuga nkoranya mbaga nka Facebook na Twitter

Facebook Comments

Comments

comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *