Abitangiye Igihugu mwarakoze – Kagame

Perezida wa Repuburika y’Urwanda Kagame Paul, yashimye Abanyarwanda bagize uruhare mukwitangira igihugu mugihe cy’Urugamba rwo kwibohora, rwatangiye kuya 1 Ukwakira 1990, akaba ari ubutumwa Umukuru w’Igihugu yanyujije kurubuga rwe rwa Twitter, kuruyu munsi ngarukamwaka wo gukunda igihugu.
Perezida Kagame, numuryango we, nabandi bayobozi bari IGISHAMBASHAYO,  IGICUMBI ahabereye urugamba rwo  kwibohora

Muri ubwo butumwa bwe, umukuru wigihugu Perezida Kagame yagize ati “kuri mwese Abanyarwanda, mbifurije umunsi mwiza wo gukunda igihugu, by’Umwihariko mbonereho gushimira abo bose bitanze batizigamye, harimo abaguye kurugamba batacyiriho, ndetse nabacyiriho, rero Urugamba ruracyakomeje cyangwa Struggle Continues’’.

Ubwo yari mugikorwa cy’Umuganda udasanzwe murwego rwo gutangiza icyumweru cy’Ubumwe n’ubwiyunge, Hon Mukabarisa Donathille uyobora inteko ishinga amategeko yibukije abari mu gikowa cy’Umuganda udasanzwe cyabereye mu murenge wa Nyamirambo guharanira kubana neza mubumwe, mubwiyunge n’Amahoro, yibutsa ko umunsi w’Umuganda wahuriranye nitariki ya mbere ukwakira ibitse amateka, aho urubyiruko rw’Abana babanyarwanda batangije kumugaragaro urugamba rwo kubohora igihugu cyabo nyuma yimyaka myinshi barahejejwe mubihugu bya amahanga.

Facebook Comments

Comments

comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *