Abikorera basinyiye gahunda ya HeForShe

Abayobozi bahagarariye ibigo by’ubucuruzi bitandukanye basinyiye guteza imbere inzego z’abagore, bakagira uruhare mu iterambere, kuko basanga ihezwa ry’abagore rishobora guteza ibihombo.

Abikorera basinyira gushyigikira HeForShe

Iki gikorwa cyakozwe mu nama yari igamije kugaragaza ubushakashatsi ku bikorwa bibyara inyungu mu Rwanda, bugaragaza ko hashingiwe ku mibare yo mu 2014, mu bigo bigera ku 154 236, ibigera ku 112,700 ari iby’abagabo, mu gihe ibigo by’abagore ari 41 417 bingana na 26.8%.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, François Kanimba wari muri iyo nama, avuga ko kuba 55% by’ibigo byo mu mijyi ari iby’abagabo 45% bikaba ibigo by’abagore, naho mu cyaro ibigo 83.4% byose bikaba iby’abagabo.

Ibyo bisobanura ko abagore basigarana 16.6%, asaba ko ibibazo abagore bafite byahabwa umwanya mu rwego rwo kubafasha kuzamuka mu iterambere.

Nyuma yo kugaragarizwa uko abagore bari inyuma mu kwikorera, abikorera bashyize umukono kuri gahunda ya He for She yatangijwe n’Ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku bagore, igamije gukangurira abagabo n’abahungu guteza imbere iterambere ry’umugore n’umwana w’umukobwa.

Kugeza ubu iyi gahunda imaze gusinywaho n’abantu miliyoni 1.1, harimo abagabo 953 642, abagore 166 693, n’abandi 20 302.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Umutoni Gatsinzi Nadine wari muri iyo nama, yavuze ko hashize igihe bakorana n’inzego za leta zisanzwe, ariko ubu igihe kikaba kigeze ngo abikorera bagaragaze ubushake bwabo.

Akomeza agira ati “Kugeza ubu ni ikintu twishimiye kuko abikorera ni bo ba mbere batanga imirimo myinshi kurusha na leta ku buryo ari ikintu gikomeye iyo bemeye iryo hame ry’iterambere ry’umugore n’uburinganire, bihita bigera no ku baturage benshi.’’

Mbundu Faustin, umwe mu bagize inzego z’abikorera, akaba ari umuyobozi wa sosiyete NFR Group, yabwiye Itangazamakuru ko guteza imbere umugore ari ingirakamaro mu bikorwa bibyara inyungu, kuko bamaze kugaragaza ubushobozi bifitemo.

Ati “Nkubu ibigo byose dukorana, ibyo mfitemo imigabane, ibyinshi biyoborwa n’abagore kurusha abagabo. Ibyo nsinya uyu munsi ni ibyo nsanzwe nkora, ahubwo ni ukugira ngo mbyumvishe n’abandi.

Abagore bagira ukwiyemeza, reba ingero zo mu bigo by’imari, nko mu mabanki n’ahandi, usanga umushinga uyoborwa n’umugore utera imbere. Kandi ntibapfa gukoresha imitungo nabi.”

Umuyobozi Uhagarariye ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bagore, mu Rwanda, Fatou Lo, yavuze ko nta gihugu gishobora kugira iterambere rirambye mu gihe kikirengagiza abagore n’abakobwa bacyo, ahenshi usanga banagera kuri 50% by’abaturage bose.

Ati “Ntanze urugero, umwaka ushize, ikigo cya McKinsey cyatangaje ko uburinganire bwuzuye bushobora kongera tiriyali 28 z’amadorali ku musaruro mbumbe w’Isi bitarenze 2025”.

Guverineri wungirije wa Banki Nkuru y’igihugu Dr Monique Nsanzabaganwa, akaba n’Umuyobozi w’Umuryango New Faces New Voices, yasobanuye ko hari ibibazo bikomeye bikibangamira ba rwiyemezamirimo b’abagore, ku buryo bikeneye kwitabwaho byihariye.

Ati “Bamwe mu bagore bake babasha gushinga ibigo bibyara inyungu bahura n’ibibazo by’inguzanyo, bazibona zinabahenze, ikindi amabanki ntabwo abizera, hari abayobora amabanki batarumva ko umugore ashobora kuyobora ikigo runaka akakigeza ku rundi rwego.’’

“Hari ibyo tuzakora abagore bahanze amaso Iki kigega cy’ishoramari ry’abagore turi gutegura nka New Faces New Voices, kikazabafasha gushakira igisubizo ibyo bibazo.’’

He for She, ni gahunda yahawe intego y’uko isinywaho n’abagabo n’abahungu miliyari imwe kugeza mu Kuboza 2016, hagamijwe kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’uburinganire ryiyemejwe bitarenze icyerekezo 2020.

Facebook Comments

Comments

comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *