Abiga ubumenyi n’ ikoranabuhanga muri UR baba bagiye gusubizwa

Minisiteri y’uburezi iratangaza ko iri kwiga ku mushinga wazorohereza abanyeshuri biga ubumenyi n’ikoranabuhanga mu bijyanye no kwishyura amasomo kuko byagaragaye ko abanyeshuri basa n’abatakiyakunda bitewe n’amafaranga y’ishuri yishurwa n’abiga aya masomo agenda ahindagurika.

Minisitiri w’uburezi Dr. Musafiri Papias Malimba

Ibi minisitiri w’uburezi Dr Musafiri Papias Malimba yabitangaje ubwo yasobanuriraga komisiyo y’abadepite ishinzwe uburezi umusaruro umaze gutangwa na kaminuza y’u Rwanda kuva yahuriza hamwe, amashuri makuru na kaminuza za leta.

Minisitiri Musafiri yavuze ko mu rwego rwo gukemura ibibazo by’abanyeshuri batagikunda kwiga amasomo y’ubumenyi n’ikoranabuhanga hariho umushinga ukirimo kwigwa uzafasha abanyeshuri kujya bishyurirwa  igice kimwe cy’amafaranga y’ishuri andi bakayahabwa nk’inguzanyo.

Yagize ati “Tureke kaminuza y’u Rwanda ihangane n’izindi kaminuza mu buryo bw’imitangire myiza ya serivisi ariko twe kujya twigenera ibiciro ariko se ubu turimo kwibaza muri aya masomo abanyeshuri batagikunda uwabaha inguzanyo ya 50% cyangwa 60% noneho 40% isigaye Leta ikayamuha ariko itazayamwishyuza? mutagifata nk’ingamba zamaze kwemezwa kuko turacyakiganiraho”

Uyu muyobozi yanavuze ko guhuza kaminuza za leta n’amashuri makuru ya leta byagize akamaro kuko byatumye n’impamyabumenyi zitemerwaga ku rwego mpuzamahanga zemerwa kandi bikemura n’ikibazo cy’amafaranga leta yatangaga ku ngendo z’abarimu gusa akavuga ko hakiri imbogamizi y’ubuyobozi butarabasha kwegera abanyeshuri ndetse n’ibikoresho bimwe na bimwe bigiye bitari ku mashuri hafi yaho abanyeshuri bigira.

Yagize ati “Buri shami ribe nk’icyicaro cyigishirizwaho cyangwa gikorerwaho ubushakashatsi ku ngingo runaka niba ari engeneering, gahunda zose z’ubumenyi n’ikoranabuhanga zibarizwe aho ngaho noneho abazishaka bose bazihasange ari abarimu ari n’abanyeshuri”

Abadepite bagize komisiyo y’uburezi mu nteko ishinga amategeko bavuga ko aya makuru bahawe n’ubuyobozi bwa minisiteri y’uburezi azabafasha mu igenzura no kumenya neza niba ibyo babatangarije ari byo.

KANDA HANO Ukunde kandi ukurikire APV ku mbuga nkoranya mbaga nka Facebook na Twitter

Facebook Comments

Comments

comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *