Abavuye ku rugerero basheshe akanguhe bahawe inshingano (VIDEO)

Bri Gen John Bagabo ati “Iyo uri umusirikare upfa uri we, ntabwo ibyo twitoje byadushiramo”

Komisiyo y’igihugu ishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ku rugerero (RDRC) yahaye abasaza bahoze mu gisirikare cy’u Rwanda izindi nshingano zijyanye n’ubushobozi buke bwabo, iyi komisiyo yibukije aba basaza ko umusirikare apfa akiri umusirikare yasabye abasheshe akanguhe bagejeje ku mwaka 65 gufasha mu rugamba rw’iterambere ry’igihugu.

Ibi byasabwe abahoze mu ngabo ku wa 13 Ukwaakira 2017 ubwo bahuriraga mu biganiro na RDRC bigamije kubazirikana no kubereka ko hari umusanzu igihugu kikibakeneyeho nyuma y’uko bakirwaniye intambara y’amasasu ndetse bakayitsinda.

Abasaza barwanye intambara yo kubohora u Rwanda kuri ubu ni 470

Komiseri mukuru wa RDRC, Bri Gen John Bagabo yibukije aba basaza ko nta musirikare uzaza agira ati “Iyo uri umusirikare upfa uri we, ntabwo byadushiramo ibyo twitoje, mwebwe nk’abantu mwahoze mu ngabo nimwe mugomba kumenya agaciro k’umutekano w’igihugu kuko ni nacyo mwarwaniye. Mwarwaniraga amahoro, umutekano no kwishyira ukizana ariko ubu noneho kurwana kwanyu ni inama nziza, mwigishe abaturage ku buryo niba bavuze ngo irondo mugomba kubyumvisha abaturage, aho muri hose mugomba kuba abajyanama.”

Mu bindi aba basaza basabwe na  RDRC ni ugukomeza kubungabunga umuco gakondo w’igihugu ukomeza kwangizwa n’abakiri bato, kwitabira gahunda za leta zirimo na mituweli de sante, gufasha inzego z’ibanze, kwirinda inzoga nyinshi kuko zibangiza.

Bamwe muri aba basaza batangaje ko bishimiye kuba RDRC yarabateguriye umunsi wo kubonana nabo kugirango barusheho kwibukiranya ku nshingano zabo nk’ingabo zavuye ku rugerero banaboneyeho gusaba iyi komisiyo gukomeza kubazirikana no kubafasha gukemura bimwe mu bibazo bagihura nabyo byiganjemo iby’ubukene kuri bamwe.

Nk’uko byagarutsweho n’umuyobozi mukuru wa RDRC, Mukantabana Seraphine ngo guhuza abasaza bahoze ku rugamba biri muri gahunda yo guharanira abanyarwanda bose biyumvamo igihugu bityo bakanabasha kugifasha mu iterambere rikiraje ishinga.

Mukantabana yagize ati “Icyo tubasaba ni ukurwana noneho intambara y’umutekano rusange kuko iy’amasasu yararangiye, tubasaba kandi kurwana intambara y’ubukungu. Mu rwego rw’umutekano tubasaba kudufasha gukemura ibibazo byugarije imiryango birimo amacakubiri, ibibazo by’abana, ubusinzi, ubwomanzi, guta umuco n’ibindi nk’ibyo nibyo tubasaba kudufasha gukemura.”

Abahoze mu gisirikare batumiwe muri ibi biganiro na komisiyo y’igihugu yo gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ku rugerero (RDRC) ni abasaza bafite kuva ku myaka 65 kuzamura,

Aba bahoze mu ngabo z’u Rwanda bageze mu za bukuru biganjemo abatangije ndetse bakanarwana urugamba rwo kubohora u Rwanda rwatangijwe ku wa 01 Ukwakira 1990 kugeza ubu mu Rwanda habarurwa abasaza barwaniye u Rwanda bagera kuri 470.

KANDA HANO Ukunde kandi ukurikire APV ku mbuga nkoranya mbaga nka Facebook na Twitter

Facebook Comments

Comments

comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *