Abasirikare n’abapolisi b’abakuru bo mu karere batangiye amasomo kuri jenoside.

Abasirikare n’abapolisi bakuru bo mu karere bateraniye i Kigali mu masomo y’ibyumweru bibiri agamije kurwanya jenoside, ibyaha byibasira inyoko muntu ndetse no guharanira ubutabera bugamije amahoro.

Ibihugu 7 nibyo byitabiriye amasomo

Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda, Gen Nyamvumba yavuze ko abitabiriye amasomo y’ibyumweru bibiri ,ari abasirikari n’abapolisi basaga 20 baturutse mu bihugu birindwi kandi bihuje umugambi kurinda amahoro n’ubusugire bw’abasivile bo mu gihugu, mu karere ndetse no mu mahanga.

Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, Lt Col Innocent Munyengango, avuga ko intego nyamukuru y’aya masomo ari ukongera ubumenyi ,ubushobozi n’ubunararibonye mu gushyira mu bikorwa amategeko ajyanye no kurinda amahoro n’ubusugire bw’ibihugu.

Lt Col Innocent Munyengango-Umuvugizi wa RDF

Ingabo yavuye ku rugerero yo muri Canada, Lt Gen Romeo Dallaire, wanahoze ari umuyobozi wa UNAMIR mu mwaka 1994 ubwo jenoside yakorewe abatutsi yabaga yavuze ko hakwiriye gushyirwaho ingamba zigamije guhagarika ibiuhgu bikoresha kandi bikinjiza abana bato mu gisirikare .

Ibihugu byitabiriye amasomo abaye ku ncuro ya kabiri ni Rwanda, Uganda, Tanzaniya, Kenya, Sierra Leone, Ghana na Zambia.

KANDA HANO Ukunde kandi ukurikire APV ku mbuga nkoranya mbaga nka Facebook na Twitter

Facebook Comments

Comments

comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *