Abashinwa bizihije Isabukuru y’imyaka 67

Umuryango w’Abashinwa baba mu Rwanda bizihije isabukuru y’imyaka 67 repubulika ya rubanda y’u Bushinwa ibayeho, akaba ari igikorwa cyabereye Ikigali.

Amb Pan hejun uhagarariye ubushinwa murwanda

Mubutumwa bwe, Ambasaderi w’u bushinwa mu Rwanda Pan Hejun yavuze ko umubano w’ibihugu byombi uzarushaho kuzamura iterambere ryabyo.
Umuhango wo kwizihiza iyi sabukuru wabereye ku cyicaro cya ambasade y’ubushinwa mu Rwanda.

Bimwe mu byagarutsweho muri ibi birori ni uruhare Igihugu cy’ubushinwa kigira mu mishinga itandukanye yo guteza imbere igihugu cy’u Rwanda binyuze mu nzego zitandukanye zirimo ubuhinzi, uburezi ndetse n’ibikorwa remezo.

Minisitiri w’uburezi Dr. Papias Musafiri Malimba wari muri ibi birori yavuze ko hari byinshi abanyarwanda bakwiriye kwigira ku Bashinwa baba mu Rwanda. yakanguriye by’umwihariko urubyiruko kudasuzugura akazi ako ariko kose bigira ku ntambwe ibindi bihugu birimo n’ubushinwa bigezeho mu iterambere kugirango barusheho kwiteza imbere.

Facebook Comments

Comments

comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *