Abashinjura babuze Lulu yereka abanyamakuru mu bworo bw’ikirenge (Video)

Urubanza rw’umukinnyi wa filimi Lulu ukurikiranyweho icyaha cyo kwica Stiven Charles Kanumba wari nawe umukunnyi wa filimi mugenzi wari n’umukunzi we  rwakomeje kuri uyu wa 24 Ukwakira 2017 aho hari kumva umutangabuhamya ku ruhande rw’abashinjura.

Lulu yasohotse mu rukiko yiruka ngo atavugana n’abanyamakuru

Uyu mutangabuhamya witwa Josephine Mushumbushi ntiyigeze agera mu rukiko bituma Lulu asohoka mu rukiko yiruka, ababaye cyane yanga kuvugisha abanyamakuru n’umubyeyi we Micheal Kimemeta amukingira ikibaba kugira ngo hatagira umufotora.

Umubyeyi wa Lulu Michael Kimemeta yabwiye abanyamakuru ko batari bwemererwe gufotora uyu munsi bitewe n’andi mafoto bafotoye mu minsi yashize y’uru rubanza akaba ari yo mpamvu hafashwe umwanzuro wo kubakumira.

Bamwe mu bafana ba Lulu nabo bumvikanye bamagana abanyamakuru bababuza gufotora bababwira ko batagomba kumwirukankana ngo barashaka gufotora kuko batagira umutima anaramutse aguye muri bo ntawamwegura ahubwo bakomeza bagafotora.

Icyaha cyo kwica Stiven Kanumba, Lulu akurikiranyweho cyabaye mu mwaka w’2012.

KANDA HANO Ukunde kandi ukurikire APV ku mbuga nkoranya mbaga nka Facebook na Twitter

Facebook Comments

Comments

comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *