Abasenateri biyemeje guhagurukiye ikibazo cy’imicungire mibi y’imari ya leta

Prof Karangwa Chrisologue ati”Tugomba kugera ku ndiba y’ikibazo, bitabaye ibyo umwaka utaha tuzagaruka hano kuvuga ku bibazo bimwe”.

Inteko Ishingamategeko umutwe wa Sena yavuze ko igiye gutegura inama idasanzwe izahuza abayobozi muri guverinoma ndetse n’abafatanyabikorwa bayo mu rwego rwo kuganira ku micungire mibi y’inkunga ya leta.

Iki cyemezo cyafashwe kuri uyu wa mbere nyuma y’aho inteko rusange y’inteko ishinga amategeko imaze gusesengura raporo y’umugenzuzi w’imari yo mu mwaka w’2015 na 2016 igaragaza uko umutungo wa leta wakoreshejwe.

Ikigereranyo cya raporo y’imyaka itatu

Ibi byatumye bafata icyemezo cyo kuzatumira mu nteko umugenzuzi mukuru w’imari ya leta, minisiteri y’imari n’igenamigambi ndetse n’abandi bayobozi bafite mu nshingano imicungire y’inkunga itangwa na leta mu rwego rwo gukuraho urujijo ku micungire y’imari ya leta. Ibi bibaye nyuma yaho abagize Sena y’u Rwanda bagaragaje amakosa mu bigo bitandukanye bya leta.

Senateri Karangwa Chrisologue ati”Bitewe n’igipimo cy’ikibazo, ndatekereza ko twazagira ibiganiro byimbitse ndetse tugakora n’isuzuma risobanutse mbere yo gutumira abafatanyabikorwa”.

Bimwe mu bibazo byagaragajwe na raporo y’umugenzuzi mukuru ya 2015-2016 birimo kudaha agaciro amafaranga aba yatanzwe na leta ndetse no kuyishora mu manza zituma itakaza miliyari z’amafaranga y’u Rwanda.

Prof Karangwa Chrisologue, umwe mu bagize sena ,komisiyo y’iterambere ry’ubukungu n’imari ari nayo yasesenguye iyi raporo mbere yo kuyishyikiriza inteko rusange avuga ko inama idasanzwe izatuma ibiganiro byaguka bigahuza inzego zose zirebwa n’iki kibazo kugira ngo basobanure impamvu y’iki gihombo bateza leta.

Yagize ati”Tugomba kugera ku ndiba y’ikibazo, bitabaye ibyo umwaka utaha tuzagaruka hano kuvuga ku bibazo bimwe”.

Kugezubu 40% y’ibigo n’inzego za leta bigaragarwaho imicungire n’imikoreshereze mibi y’umutungo wa leta,mu gihe 60% byabaye nta makemwa nkuko raporo y’umugenzuzi mukuru wa leta ibigaragaza.

KANDA HANO Ukunde kandi ukurikire APV ku mbuga nkoranya mbaga nka Facebook na Twitter

Facebook Comments

Comments

comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *