Abarimu muhore mwihugura – Papias

Kumunsi Mpuzamahanga wa Mwarimu ku rwego rw’igihugu wizihirijwe mu Karere ka Gasabo aho Minisitiri w’Uburezi Dr. Musafiri Papias Malimba yavuze ko nubwo uburezi mu Rwanda bwateye intambwe, ariko ngo hari ibikwiye kunozwa, asaba abarimu guhora bihugura mu rurimi rw’icyongereza, ariko nanone bakihesha agaciro.

Abarezi bari  bitabiriye umunsi mpuzamahanga wabo

Umunsi Mpuzamahanga wa Mwarimu wizihijwe ku nshuro ya 15 ku ya 5 Ukwakira 2016, ariko ku rwego w’isi wizihijwe ku nshuro ya 50. Uyu munsi wahurije hamwe abarezi baganira ku iterambere ry’uburezi muri rusange n’iryabo by’umwihariko, bishimira ibyo bamaze kugeraho babikesha gahunda nziza za Leta, ariko banagaragaza n’imbogamizi bahura nazo mu murimo wabo wa buri munsi.

Mu ijambo rye, Minisitiri w’Uburezi Dr. Musafiri Papias Malimba yashimye umurimo w’abarimu wo kurera, ubwitange n’umurava bawukorana, abasaba kwihesha agaciro mu kazi kabo no guhora bihugura mu rurimi rw’icyongereza kuko kwiga ari uguhozaho. Ati “Ni ngombwa kwihugura mu rurimi rw’icyongereza kurushaho, no mu ikoranabuhanga kugira ngo mutange uburezi bufite ireme.”

Avuga ko iterambere ry’umwarimu ritagerwaho hatitawe ku bushobozi n’ubumenyi bwe, kuko ari byo yifashisha atanga uburere n’uburezi. Yasabye ko gahunda ziteza imbere abarimu zanozwa kurushaho kugira ngo zigirire umumaro benshi.
Dr. Musafiri kandi yasabye abarimu kugira uruhare mu kuburizamo ikibazo cy’amana bata ishuri no kwirinda gusibiza abanyeshuri, ahubwo impamvu ituma basibira igakurwaho kare.

Minisitiri w’Uburezi yakomeje agira ati “Guha agaciro umwarimu ni ukumuha uburyo bwo gushyira mu bikorwa umurimo we wa buri munsi, ariko na none kugira ngo umwarimu ahabwe agaciro, ni uko na we abanza kukiha.”

Minisitiri w’Uburezi yasabye abarezi kuba umusemburo w’amajyambere n’impinduka nziza, bityo ishuri rikaba urumuri rw’aho riherereye, kuba inyangamugayo, kwiyubaha no kubaha ababakuriye ndetse n’abo bashinzwe kurera.

Abarimu barasaba sitati yabo ko yasohoka mu igazeti
Uhagarariye Sendika y’abarezi Harerimana Faustin, yishimiye intambwe uburezi bugezeho mu Rwanda, aho avuga ko bayikesha Perezida Paul Kagame, ariko anasaba ko sitati y’abarimu yemejwe yashyirwa mu igazeti ya Leta kugira ngo itangire gushyirwa mu bikorwa.

Yagize ati “Iyi ntambwe tugezeho twe abarezi tuyikesha Perezida wa Repubulika Paul Kagame, Intore izirusha intambwe, turasaba ko yazatubonera umwanya tugahura na we tukamushimira ibyo amaze kutugezaho.”

Mu bindi byifuzo, Harerimana yasabye ko harebwa uburyo umushahara wa Mwarimu wakongerwa kuko utajyanye n’isoko, ikiruhuko cy’umubyeyi kikongerwa kikaba amezi atatu aho kuba ukwezi n’igice. Asaba ko imitangire y’iki kiruhuko cy’umubyeyi inozwa, kuko hari aho usanga umubyeyi ahabwa amezi atatu, hakaba n’ahandi usanga ahabwa ukwezi kumwe n’igice.

Harerimana kandi yasabye ko inguzanyo y’imanurambabura (Decouvert) ihabwa abarezi itazajya ikurwaho inyungu nk’uko amafaranga bizigamira batayahabwa yongeweho inyungu. Mu izina ry’abarezi, yasabye ko isuzuma ry’abarimu ryakorwa vuba kugira ngo batangire guhabwa ishimwe bagenerwa n’imyitwarire bagaragaje mu kazi.

Muri uwo muhango abarimu bo mu Karere ka Gasabo babaye indashyikirwa bahawe Mudasobwa zigendanwa, abandi bahabwa inka bazituriwe na bagenzi babo basangiye umwuga.

Facebook Comments

Comments

comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *