Abanyarwanda baba mu mahanga bagiye kugabira abakene

Abanyarwanda baba mu mahanga batangije umushinga wogushaka amafaranga ya miliyoni zisaga ijana z’u Rwanda, kugirango bagurire amagana y’abatishoboye inka, abandi babishyurire ubwisungane mu kwivuza.

Umuryango w'abanyarwanda wishimira inka wahawe muri gahunda ya Girinka munyarwanda

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’urugaga rw’abanyarwanda baba mu mahanga-Rwanda Diaspora Global Network rirakangurira buriwese kugira icyo atanga, kubw’uyumushinga uzatwara amadorali 100,000 (Miliyoni 8,7 ubaze mu manyarwanda) kugirango bafashe benewabo bakennye mu Rwanda.

Ayamafaranga biteganyijweko azagurwamo inka 100 zo kunganira gahunda yagirinka ndetse n’amatungo magufi 100 muri gahunda ya giraitungo.
Muri uyumushinga, abantu 10,000 nabo bazishyurirwa ubwisungane mu kwivuza, muri gahunda bise Giramituweri.

Iritangazo rigirariti “Gahunda yacu iri mu zigamije gufasha abanyarwanda bohanze gufasha igihugu kugera ku iterambere rirambye, cyane cyane turwanya ubukene.”
Si ubwambere abanyarwanda baba mu mahanga batera inkunga ifatika abatuye iwabo.

Mu wa 2009, batangije One Dollar Project, umushinga wakanguriye abanyarwanda gukusanya amafaranga arenga miliyari y’u Rwanda, yifashishijwe mu kubaka inzu y’amagorofa ane icumbikiye abana 190 b’imfubyi barokotse Jenoside yakorewe abatutsi batagira aho baba kuva mu 2014.

Facebook Comments

Comments

comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *