Abanyarwanda 95% bibonamo ubunyarwanda – Ndayisaba

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge Ndayisaba Fidel yabwiye abadepite ko m’ubushakashatsi komisiyo yakoze mu mwaka 2015, basanze 25.8% by’abanyarwanda bagifite ingengabitekerezo ya jenoside mu gihe abagera kuri 27.9% bacyibonera munderwamo yamoko, icyakora ngo, icyiza nuko ngo abaturage 95.6% bibonamo ubunyarwanda mbere yibindi byose nka amoko,, amadini, n’uturere…

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa komisiyo y'ubumwe n'ubwiyunge Ndayisaba

Ibyo Fidele ndayisaba yabivugiye munteko ishinga amategeko, mukiganiro ubuyobozi bwa komisiyo bwagiranye nabadepite kubyavuye mubushakashatsi kugipimo cyubumwe nubwiyunge bwakozwe mumwaka wa 2015, inzitizi zirimo ndetse ningamba, mugushishikariza abanyarwanda guharanira kubana mumahoro.

Ingengabitekerezo yiganje mu majyaruguru

Muri icyo kiganiro, nabadepite Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge, avuga ko mu turere nka Musanze na Rubavu muntara yamajyeruguru, turi muturere tuza ku isonga mu kugira umubare munini bakibonera mu ndorerwamo y’ubwoko n’abagifite ingengabitekerezo ya jenoside.

Avuga ko utu turere ari na two dutuwe na benshi bavuga ko Jenoside itakongera kuba, asanga ibi biterwa n’ingamba zo kurandura Jenoside n’ingengabitekerezo yayo zashyizweho na Leta.

Ati “Iyo muganira akakubwira ati ariko se iyi leta wayica he, izi nzego z’umutekano wazica he, yego arabifite ariko aho abivugira haramwereka ko ntaho byamugeza.”

Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Hon Mukabalisa Donatille yabwiye komisiyo ko inteko yiteguye kuyifasha mubikorwa bigamije kubanisha Abanyarwanda, babakangurira kumva ireme rya politiki y’ubumwe n’ubwiyunge mu ngendo bakora mu baturage.

Avuga ko mu bikorwa by’umuganda ukorwa buri kwezi, bifatanya n’Abanyarwanda mu bice bitandukanye bityo ko mu biganiro bagirana bazajya bagaruka ku ndangagaciro zo kwamagana ingengabitekerezo mu mitima yabo.

Depite Mukamurangwa Sebera Henriette Mubatanze ibitekerezo asanga, imibare yabavuga ko babonye urwaho bakongera bagakora jenoside bacyri benshi, ko habonetse icyuho hari abakora Jenoside, yavuze ko ko iyi mibare ikiri hejuru ugereranyije n’imyaka 22 ishize mu Rwanda habaye Jenoside yakorewe Abatutsi

Ati “ Hafi 30% ni benshi cyane!, uyu mubare urahangayikishije, n’iyo yaba ari 1% muri miliyoni z’Abanyarwanda dufite nabwo baba ari benshi cyane, biteye ubwoba kuko aba bantu ni Abanyarwanda bari mu banyarwanda, bashobora kuba barakoze Jenoside cyangwa bayishyigikiye.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo yo kurwanya Jenoside, Fidel Ndayisaba wagarutse ku mibare y’abakomeje kwibonera mu ndorerwamo y’amoko ikiri hejuru, yavuze ko nta mpungenge biteye, cyeretse ngo bashatse kubigira igikoresho bakabangamira bagenzi babo..

Ati “ No mu biganiro wumva bakibikomeyeho, bakaba ntacyo bumva babikoresha mu kuba babangamira undi, batanabizira ariko bikaba bitarabashiramo.”

Ndayisaba wanagarutse ku mibare y’abibonamo Ubunyarwanda kuruta ibindi byose, avuga ko kuba umuntu yamaze kumva agaciro k’Ubunyarwanda bidahita bimuhanaguramo ubwoko bwe.

Avuga ko hari bamwe bakibona mu bwoko bakomokamo ariko badashobora umugambi wo kubugira igikoresho cyo gukandamiza abo batabuhuje. Ati “ Umubi ni ubifite unumva ko byaba intandaro yabiziza undi badafite icyo bahuriyeho cyangwa andi mahirwe byamuhesha igihe icyari cyo cyose…

Facebook Comments

Comments

comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *