Abakinnyi b’Amavubi hanze baritwara neza

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Ferwafa riratangaza ko rikomeje gushimishwa n’uburyo abakinnyi b’ikipe y’Igihugu amavubi bakomeje kwitwara mu makipe bakinamo hanze.

Umukinnyi Sugira Ernest akomeje kwitwara neza

Uku kwishimira imyitwarire y’aba bakinnyi, byagaragariye mu mikino bakinnye mu makipe yabo bakinira hirya no hino ku isi.

Abakinnyi Ferwafa itangaza ko bakomeje kwigaragaza cyane, harimo nka Sugira Ernest na Mugiraneza Jean Baptiste batsinze ibitego kuri iki cyumweru, ndetse na Haruna Niyonzima, Nirisarike Salomon, Iranzi Jean Claude na Ombarega Fitina bigaragaje cyane mumakipe yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Slovakia, Tanzania, ndetse n’Ububiligi.

Kuri iki cyumweru, abakinnyi Haruna Niyonzima na mugenzi we Jean Baptiste Mugiraneza bari bahanzwe amaso mumikino amakipe yabo ya AS Vita yo muri Congo ndetse na Azam FC yo muri Tanzania yakinnye.

Muri shampiyona yo muri Congo Lina Foot, sugira yatsinze igitego m’umukino ikipe ye ya AS Vita yakinnye na AS Dragons kuri Stade des Martyrs, iki gitego kinayihesha ishema ryo kuba ikinnye imikino ibiri yose idatsindwa.

Iki gitego cya Sugira ni icya 2 mu mikino amaze gukina muri shampiyona y’uyu mwaka, nyuma y’uko ikipe ye yatsinze MK Etancheite aho yatsinze igitego cya kabiri Mu mukino warangiye ari ibitego 3-0 bya AS Vita.

Kugeza ubu AS Vita niyo iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 6, ku mukino ukurikira ikazahura na Rojolu taliki 5 uku kwezi kuri Stade des Martyrs mu murwa mukuru w’iki gihugu Kinshasa.

Muri Tanzania, umukinnyi w’Umunyarwanda Jean Baptiste Mugiraneza bakunze kwita Migi, yatsinze igitego cya 2 mu mukino wahuje Azam Fc na Ruvu Shooting ku cyumweru, ukaba wararangiye ari ibitego 2-2, uyu mukino ukaba warabereye kuri Azam Sports complex-stade y’ikipe ya Azam.

Ikipe ya Azam Fc iri ku mwanya wa 6 n’amanota 11 mu mikino irindwi imaze gukinwa, ikaba izahura na Mwandui taliki 8 uku kwezi.

Haruna Niyonzima, umukinnyi w’Amavubi ukinira ikipe ya Young Africans yakinnye umukino wabahuje n’ikipe ya Simba kuri Stade y’Igihugu ya Dar es Salaam, umukino warangiye ari igitego 1-1.

Ikipe ya Simba niyo iyoboye itsinda n’amanota 17 mu mikino 7 imaze gukinwa, ikipe ya Young Africans ikaza ku mwanya wa 5 n’amanota 11 mu mikino 6 imaze gukina.
Muri Kenya, abakinnyi b’u Rwanda Jacques Tuyisenge na myugariro Sibomana Abouba nabo barigaragaje mu ikipe yabo ya Gor Mahia.

Mu gihugu cya Morocco, ikipe ya KAC Kénitra ikinamo umunyarwanda Emery Bayisenge ntiyakinnye kuwa gatanu ushize aho yagombaga guhura n’ikipe ya Olympic Safi, zikazahura taliki 7 uku kwezi kuri Stade Municipal de Kénitra.

Muri Slovakia, ikipe yo mu cyiciro cya kabiri ya FK Topvar Topoľčany ikinamo abanyarwanda babiri aribo Jean Claude Iranzi na Fitina Omborenga yanganyije na Dunajská Streda II (DAC II) igitego 1-1 ku cyumweru.

FK Topvar Topoľčany kugeza ubu iri k’umwanya wa 5 n’amanota 23 ikaba izahura na Slovan Duslo Šaľa m’umukino ukurikira kuri uyu wa gatandatu.

Mu gihugu cy’Ububiligi, ikipe ya In Belgium, ikipe ya AFC Tubzie ikinamo Umunyarwanda Salomon Nirisarike yatsinze mukeba wayo Union Saint-Gilloise igitego 1-0 mu irushanwa rya Eerste Klasse B aho bakinnye kuwa gatanu taliki 30 Nzeri 2016.

Ikipe ya Tubzie iri ku mwanya wa 3 n’amanota 11 mu mikino 8 imaze gukina, ikaba izakurikizaho umukino uzayihuza n’ikipe ya OH Leuven k’umunsi w’ejo.

Facebook Comments

Comments

comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *