Abaholandi basabye ko Jenoside itazongera

Itsinda ry’Abaholandi bagize Komite ngishwanama mu butabera basuye Urwibutso rwa Kigali ku Gisozi aho bababajwe n’ubwicanyi bwa kinyamaswa bwabaye muri Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.

Siebe Riedstra n'itsinda ayoboye bashyira indabo ku rwibutso rwa Gisozi

Bayobowe n’Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’umutekano n’ubutabera mu gihugu cy’u Buholandi Siebe Riedstra, basanze Jenoside ari ubwicanyi ndengakamere, basaba uruhare rwa buri wese kugirango ibyabaye bitazongera kubaho ukundi.

Riedstra nyuma yo gusura urwibutso mu kiganiro n’itangazamakuru yagize ati “Ibyabaye aha ni indengakamere ntibikwiye kuzongera kubaho ukundi haba hano kimwe n’ahandi hose ku isi.”

Akomeza avuga ko agiye kubibwira abandi hagamijwe ko abakoze Jenoside bafatwa bakagezwa imbere y’Ubutabera.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubutabera madamu Kalihangabo Isabelle we yavuze ko umubano w’u Rwanda n’u Buholandi umaze igihe ari wo shingiro ry’uruzinduko rw’iryo tsinda.

Yagize ati ”Byari ngombwa ko baza kureba aho tugeze twiyubaka n’aho urwego rw’ubutabera dufashanyamo rugeze rwubakwa, nk’igihugu cyafashe iya mbere mu kudufasha kwiyubaka nyuma ya Jenoside.”

Akomeza avuga ko bishimiye intambwe urwego rw’ubutabera rumaze gutera binyuze mu gukemura ibibazo hifashishijwe ubundi buryo bw’ubukemurampaka budaciye mu nkiko nk’inkiko z’Abunzi .

Facebook Comments

Comments

comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *