Abahamya ba Yehova banze gufata Mituweli

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gisenyi, bwatangaje ko kugeza ubu buhangayikishijwe nimwe mu miryango igizwe nabayoboke b’idini ry’abayehova bavuga ko badashobora kwitabira gahunda ya Mitiweli ndetse ngo bakaba baranze no kugira uruhare mu kwicungira umutekano, kandi zose ari gahunda zifitiye umunyarwanda akamaro.

Gitifu Mugisha Honore avuga ko atewe impungenge n'imyumvire y'abahamya ba Yehova (Foto Iyaremye Y)

Kubirebana nicyo kibazo, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisenyi Mugisha Honore, mu nama y’umutekano y’umurenge yagaragaje ko abahamya ba Yehova badakozwa gahunda ya Mituweli, ndetse bakaba baranze no gutanga n’umusanzu w’umutekano.

Ubusanzwe amafaranga y’umutekano atangwa n’abaturage bishyira hamwe bagahemba bamwe muri bo babacungira umutekano bakora akazi kirondo.

Umuyobozi wumurenge wa Gisenyi yagize ati “Ni ikibazo, iyo babwiwe gutanga amafaranga y’umutekano barabyanga, bakavuga ko umutekano ugomba kurindwa n’abasirikare n’abapolisi, ibi bigomba guhinduka ntituzabyihanganira nk’ubuyobozi.”

Umwe muri abo bayehova, wifuje ko amazina ye atangazwa mu itangazamakuru, yabwiye African peoples voice ko imyemerere yabo itabemerera gutanga Mituweli kuko ngo babifata nko kujya mu ishyirahamwe.

Umuyobozi w’Ingabo mu turere twa Rubavu, Nyabihu na Ngororero, Col Alex Kayumba avuga ko ari ikibazo gikomeye kuba hari umunyarwanda wumva ko atagomba gutanga Mituweli, akavuga ko ubwabyo ari ukurwanya gahunda za Leta.

Yagize ati “Kuba batemera gutanga Mituweli ni ukurwanya gahunda za Leta, none se iyo barwaye ni Yesu umanuka akaza kubavura? Imana turayemera. Ariko mujye mwibukako hari ubufasha murwego rwumwuka, numubiri’’

Mugiraneza Jean Aime, umwe mu bahamya ba Yehova, avuga ko ko impamvu batitabira izi gahunda ari uko zihabanye n’amahame agenga imyizerere yabo.

Yagize ati “Twe hari imyemerere dufite kandi tugomba kubahiriza, ku kibazo cy’umutekano nta muyehova wemerewe kuba umusirikare cyangwa umupolisi, gusa twemera ko izo nzego zibaho.

Naho kuba tudatanga amafaranga y’umutekano, Imana ni yo icunga umutekano ndetse n’Ingabo na Polisi, sinzi andi mafaranga baba badusaba icyo agomba gukora?”

Naho ku kibazo cya Mituweli yagize ati “Mituweli ni nk’ishyirahamwe, kandi imyemerere yacu ntitwemerera kuba mu ishyirahamwe, uretse ishyirahamwe riganisha ku kwigisha Yehova.”

Facebook Comments

Comments

comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *