Abagore batabona basanganga bashobora kurusha ababona iterambere

Mu gihe u Rwanda rwitegura kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore, abagore bafite ubumuga bwo kutabona bo baratangaza ko bamaze kwiteza imbere ku buryo bashobora kurusha ababona iterambere, icyakora ngo baracyahura n’imbogamizi zijyanye n’ibyo bakora.

U Rwanda rwifatanya n’isi kwizihiza umunsi wahariwe umugore uba buri mwaka ku wa 8 Werurwe aho guverinoma zitandukanye ziba zizirikana uburenganzira bw’abagore, kurebera hamwe ibyo bamaze kugeraho ndetse no gukumira imbogamizi zidindaza iterambere ryabo.

Abagore bafite ubumuga bwo kutabona bavuga ko batabona amasoko y’ibicuruzwa byabo uko bikwiye

Abagore bafite ubumuga bwo kutabona baracyahura n’imbogamizi cyane cyane abakora imyuga y’iterambere nko kuboha imipira, gucuruza ubuki n’ibindi.. bakaba  bahamya ko ibi bibazitira mu iterambere ryabo, ikindi kibazo ngo ni ukuba nta masoko babona ndetse n’abanyarwanda bakaba bagifite imyumvire y’uko umuntu utabona adashobora gukora igikoresho gifite ubuziranenge nkuko Musabyimana Patricia, umwe mu bagore bafite ubumuga bwo kutabona uboha imipira abivuga.

Yagize ati”Imbogamizi zihari ni uko abantu batatwibonamo, bakumva ko umugore utabona atabasha gukora umupira muzima ariko nanone iyo umubonye ukamukorera ntabwo akuvaho ariko kugira ngo azakwibonemo nicyo kibazo”.

Donatilla Kanimba-Umuyobozi Nshingwabikorwa wa RUB

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Ubumwe Nyarwanda bw’Abatabona (RUB), Donatilla Kanimba avuga ko uyu muryango ukorana n’urugaga rw’abikorera PSF kugira ngo abanyamuryango babo bahabwe ibibanza mu gihe habaye imurikagurisha bityo ibikorwa  by’abagore batabona bikabasha kumenyekana.

Yagize ati”Ibyo dukora ni ukumenyesha Urugaga rw’Abikorera, kugeregeza kumurika igihe icyo ari cyo cyose tubonye amahirwe yo kumurika ibikorwa byabo kugira ngo bimenyekane, hanyuma ikindi twagiye dukora ni ukubaha amahugurwa ku kwihangira imirimo (Entrepreneurship ) kugira ngo nabo bamenye uburyo bwo kwishakira amasoko”.

Musabyimana akora akazi k’ubudozi.

Madamu Kanimba akomeza avuga ko ubwo abanyarwanda bose bazaba bamaze guhindura imyumvire, abagore batabona bazarushaho kubona amasoko y’ibikorwa byabo ndetse n’abantu bo hirya no hino bakabaha akazi ko gukoresha amaboko cyangwa ubumenyi bwabo.

Icyakora kuri ubu abagore bafite ubumuga bwo kutabona bashimira guverinoma y’u Rwanda ku nkunga ibagenera irimo amafaranga, ibitekerezo ndetse n’ibikoresho by’imfashanyigisho ariko hakaba hakigaragara imbogamizi z’uko batabona amaguriro basangamo ibikoresho by’umwihariko.

KANDA HANO Ukunde kandi ukurikire APV ku mbuga nkoranya mbaga nka Facebook na Twitter

Facebook Comments

Comments

comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *