Abagera kuri 80 nibo bitabira irushanwa rya MTN Golf Open

Mu gihe umukino wa Golf utarafata intera ndende mu Rwanda, abateguye irushanwa ryiswe ‘MTN Golf Challenge’ riri bubere mu Rwanda muri iyi weekend, baratangaza ko abakinnyi 80 bamaze kumenyekana ko bahatana.

Kigali Golf Club

Iri rushanwa rirabera ku kibuga cya Kigali Golf Course I Nyarutarama mukarere ka Gasabo.

Dr. Davis Kashaka, umuyobozi w’Ikipe y’Umujyi wa Kigali, yatangarije ikinyamakuru The New Times ko abenshi mubakinnyi bitabiriye iri rushanwa ari abanyarwanda, ngo hakiyongeramo n’abaturutse mu bihugu by’ibituranyi.

Iri rushanwa kandi riritabirwa n’ababana n’ubumuga, aho abatsinze bari buhabwe ibihembo bitandukanye birimo amatelefoni agezweho, iPad amatike y’Indege n’ibindi.
Iri rushanwa ryateguwe hitegurwa irizabera mu gihugu cya Ethiopia taliki 25-29 uku kwezi, rizwi nka East African Gold challenge.

Facebook Comments

Comments

comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *