Abaganga basabye abaturage kwirinda ubuvuzi bwa gakondo kuko bugira ingaruka ku maso

Abaganga b’amaso basanga bimwe mu bituma abaturage bahura n’uburwayi bw’amaso n’ubuhumyi ari ubuvuzi bwa gakondo aho bivura bakoresheje imiti y’ibyatsi itabavura bakazajya kujya kwa muganga batagifite amahirwe yo gukira.

Kwivuza imiti gakondo biri mu bitera ubuhumbi

Ibi abaganga b’amaso babitangaje ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wahari we amaso ku wa 12 Ukwakira 2017.

Abaganga bavuga ko kuri ubu uburwayi bwinshi bw’amaso burimo ishaza, kunanirwa kureba kure cyangwa kureba ibintu biri hafi bushobora gukira bukaba butakomerera umuntu mu gihe cyose yumvise atameze neza akihutira kujya kwa muganga akirinda kwivurisha imiti gakondo no kwirinda ibintu byose byabatera umuvuduko ukabije w’amaraso ndetse na diyabete kuko biri mubitera ubuhumyi.

Umwe muri aba baganga b’amaso witwa Egide Gisagara yagize ati “mu buvuzi bwacu bwa gakondo ntavuga ko ari bubi 100% ariko hari ababwuririraho bakabukoresha mu kwangiza amaso turabibona cyane abarwayi batugeraho ugasanga amaso yarangiritse mu by’ukuri ugasanga nk’umuntu yarakomeretse ari mu murima aho yakagannye muganga akazaza kwa muganga ijisho ryaraboze nta kintu kinini cyakorwa, ikindi navuga ku bantu bageze mu myaka y’izabukuru cyangwa abantu bafite umuvuduko w’amaraso mwinshi cyangwa isukari diyabete, bariya bantu bibatera ubuhumyi ni ukuvuga ngo ziriya ndwara zitera ubuhumyi”

Mu byumweru 2 bishize abantu bagera ku 2438 basuzumwe amaso, 332 babazwe indwara y’ishaza.

Ubushakashatsi bwa minisiteri y’ubuzima mu mwaka w’2016 bwerekanye ko abantu 4% bafite uburwayi bw’amaso hakaba harabaruwe abantu ibihumbi 11 bakurijemo kutabona burundu.

Iyi minisiteri kandi itangaza ko  mu Rwanda umuntu 1% mu bafite imyaka iri hejuru ya 50 afite ubumuga bwo kutabona.

Ku isi muri iki gihe, habarurwa abarenga miliyoni 280 bafite uburwayi bw’amaso muri bo abagera kuri miliyoni 39 bafite ubumuga bwo kutabona. 90% y’abafite ibibazo by’amaso baba mu bihugu bikennye.

Facebook Comments

Comments

comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *