Abagabo bafite ibitsina binini batumye udukingirizo tw’Ubushinwa duhagarikwa

Bisanzwe bizwi ko udukingirizo dufite ingano imwe ku isi hose gusa siko bimeze kuko hari umubare mu nini w’abagabo badakoresha udukingirizo bitewe n’uko tuba ari duto ntitubakwire.

Iki kibazo cy’udukingirizo tudakwira abagabo cyatumye udukingirizo dukorerwa mu Bushinwa dukurwa ku isoko muri Zimbabwe kugira ngo bagerageze guhangana n’ubwandu bushya bwa Virusi itera Sida bukomeje kwiyongera muri icyo gihugu bitewe n’umubare munini w’abagabo badakoresha udukingirizo.

Minisitiri w’Ubuzima muri Zimbabwe David Parirenyatwa yasabye abashoramari gushinga indanda z’udukingirizo mu gihugu

Minisitiri w’ubuzima muri Zimbabwe, David Parirenyatwa mu mbwirwa ruhame yatangarijemo ko udukingirizo dukorerwa mu Bushinwa duciwe mu gihugu cya Zimbabwe yanakanguriye abashoramari n’abanyemari bo muri icyo gihugu gutangira bagashinga inganda z’udukingirizo kugira ngo bagire uruhare mu kurengera ubuzima bw’abaturage bandura virusi itera sida buri munsi dore ko ngo uko bukeye n’uko bwije imibare igenda yiyongera.

Yagize ati “Leta ibinyujije muri minisiteri y’ubuzima yakiriye abinubira ubunini bw’udukingirizo tuva mu Bushinwa, twaduhagaritse abashoramari bacu turabasaba ngo bakore uko bashoboye bashinge inganda muri uru rwego bakomeze kurengera ubuzima bw’abanya Zimbabwe”

Ubushakashatsi bwakozwe n’ishyirahamwe ryitwa Interactive map mu mwaka wa 2016 bwagaragaje ko abagabo bo ku mugabane w’Afurika bashobora kugira ibitsina bifite uburebure buri hagati ya santimetero 16 na sentimetero 17.

Naho abo ku mugabane w’Aziya bakagira ibitsina bifite uburebure buri hagati ya sentimetero 9,3 na sentimetero 10.16 bikaba bikekwako Abashinwa bakora udukingirizo bakurikije ingano y’Abanya-Aziya twagera muri Afurika ntitubakwire.

KANDA HANO Ukunde kandi ukurikire APV ku mbuga nkoranya mbaga nka Facebook na Twitter

Facebook Comments

Comments

comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *