Abadepite bavumbuye ikibazo cy’ubucucike mu mashuri y’incuke bategeka MINEDUC kugikemura vuba

Abadepite bagize komidisiyo ishinzwe uburezi batunguwe cyane n’ubucucuke bukabije basanze mu byumba by’amashuri y’incuke hirya no hino mu gihugu bahita basaba minisiteri y’uburezi gukemura iki kibazo mu maguru mashya.

Abana biga mu mashuri y’incuke

Abadepite bagize komisiyo y’uburezi ikoranabuhanga ,umuco n’urubyiruko bagaragaje ko mu ngendo bakoreye hirya no hino mu gihugu basanze hakiri ibibazo birimo ubucucike mu byumba by’amashuri, kutagira imfashanyigisho, intebe zo kwicaraho n’aho abana bakinira.

Umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye Isaac Munyakazi avuga ko aya mashuri y’incuke ari mu maboko y’ababyeyi  n’abafatanyabikorwa,aho bagiye babaha amashuri bashingiye ku bushobozi bwabo  ahenshi ugasanga hari icyumba kimwe kigiramo ibyiciro byose uko ari bitatu,gusa na leta ikaba yarafashe gahunda yo gukwirakwiza amashuri y’incuke kuri buri kigo.

Yagize ati”Twashyize muri gahunda y’imyaka itandatu kuzakomeza twongeraho ibyumba ariko turi no gushishikariza abikorera kugerageza kwinjira no mu rwego rw’amashuri y’incuke ariko n’abafatanyabikorwa batandukanye bari kwinjiramo ku buryo nk’ubu hari gahunda dufitanye na UNICEF”.

Gusa abadepite basabye umunyamabanga wa leta muri MINEDUC gukora ibishoboka byose mu gukemura ibibazo bibangamira imyigire y’aba banyeshuri, bakavuga ko abana benshi batagira aho kwicara ndetse abandi bakicara hejuru y’intebe.

Ku rwego mpuzamahanga umubare ntarengwa w’abana b’incuke mu ishuri ni 15, u Rwanda rwari rwihaye intego yo kutarenza abana 30 mu cyumba cy’ishuri ariko kugeza ubu iyo ntego ntiragerwaho kuko ikigereranyo ari abana 45, ahandi bakarenga. Intego ni uko muri buri mudugudu haboneka ishuri ry’incuke ku buryo nta mwana ukora urugendo ruri hejuru y’ikirometero ajya kwiga.

KANDA HANO Ukunde kandi ukurikire APV ku mbuga nkoranya mbaga nka Facebook na Twitter

Facebook Comments

Comments

comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *