Abadepite basabye gufata neza inzibutso za jenoside

Itsinda ry’Abadepite bagize komisiyo y’ubumwe bw’abanyarwanda, uburenganzira bwa muntu no kurwanya Genocide mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda barasaba ubufatanye bw’inzego zose mu karere ka Musanze kurushaho kwihutisha ibikorwa bigamije kubungabunga aharuhukiye imibiri y’abazize Genocide.

Francis Kaboneka Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu

Ikindi basabye n’Ukwihutisha ibiganiro biganisha ku mwanzuro w’ahazubakwa urwibutso rw’akarere ka Musanze n’uburyo ruzubakwamo. Ibi babitangaje nyuma y’ibiganiro bagiranye n’inzego zinyuranye muri aka karere bigamije gusangira amakuru ku iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu.

Ibiganiro byahuje iri tsinda ry’abadepite bagize komisiyo y’ubumwe bw’abanyarwanda, uburenganzira bwa muntu no kurwanya Genocide byibanze ku bikorwa byo kubungabunga inzibutso no gushyingura mu cyubahiro abazize Genocide yakorewe abatutsi. Ni mu gihe mu karere ka Musanze habarizwa urwibutso rwa Muhoza, Busogo n’urwa Kinigi.

Mu gihe gahunda ya leta y’U Rwanda iteganya ko muri buri karere hagomba kuba urwibutso rumwe rwujuje ibisabwa, ku buryo imibiri ishyingurwa ahayihesha agaciro, mu karere ka Musanze iyi ntambwe ntiragerwaho kuko inzibutso zihari nta na rumwe rwujuje ibisabwa n’amategeko, ikibazo abarokotse jenocide yakorewe abatutsi bakomoka imusanze bahora bagaragaza, none ubu imyaka ikaba isaga 20 ikaba ishize ntakirakorwa ngo ababo bashingurwe mu cyubahiro kibakwiye nk’uko byagarutsweho na RWASIBO Pierre umuyobozi wungirije wa Ibuka mu karere ka Musanze.

Ikibazo kijyanye n’imibiri y’abazize Genocide ishyinguwe mu buryo butayihesha agaciro mu mva rusange mu karere ka Musanze n’ubwo aho iruhukiye hitwako ari inzibutso, ubuyobozi bw’akarere ka Musanze buvuga ko bugikomeje ibiganiro n’inzego bireba harimo na CNLG kugira ngo hafatwe umwanzuro ntakuka w’ahazubakwa urwibutso ku buryo mu gihe kiri imbere imirimo yaba itangiye.

Mu kiganiro bagiranye na RBA aba badepite bavuga ko muri izi nzibutso nta na rumwe rwujuje ibyangombwa; asaba ko ahashyinguye imibiri kugeza ubu naho habungabungwa mu gihe hagitegerejwe ko hubakwa urwibutso rwujuje ibyangombwa nk’uko bigarukwaho na Depite MWIZA Espérance visi perezidante w’iyo komisiyo.

Depite Esperance kandi n’itsinda yari ayoboye banashimangiye ko kwita ku isuku y’aharuhukiye imibiri y’abazize Genocide ari bumwe mu buryo bwo kubasubiza agaciro no gufasha kubungabunga amateka; asaba kandi ko urugamba rwo kurwanya ingengabitekerezo ya Genocide ari imwe mu ntwaro izatuma bayirwanya kuburyo izacika burundu.

Facebook Comments

Comments

comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *