Abacuruzi bo mu murenge wa Gisenyi mu marira, Kiosks zigiye gusenywa

Bamwe mu bacururizi bacururiza muri Kiosk zo mu murenge wa Gisenyi bari mu gahinda nyuma yo kubwirwa ko izo kiosk zigomba gusenywa kuko inyubako zitajyanye n’igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Gisenyi zitagomba kuhaba.

Amakiyosike 50 yo mu murenge wa Gisenyi niyo agiye gusenywa

Abacururiza muri Kiosk mu murenge  wa Gisenyi bavuga ko bahawe itariki ya 24 Ugushyingo 2017 ngo babe bavuyemo bashake ahandi bacururiza izo kiosk zisenywe.

Usibye kuvuga ko icyo icyemezo cyo kubasenyera Kiosk cyabatunguye, aba bacuruzi bavuga ko nta n’andi mazu yo gucururizamo bapfa kubona muri Gisenyi, aha akaba ari ho bahera basaba ubuyobozi kuba bwabubakira andi masoko yo gucururizamo kugira ngo ubucuruzi bwabo budahomba dore ko bavuga ko ari bwo bubatunganye n’imiryango yabo.

Umwe mu bacuruzi baganiriye na Radiyo Rwanda yagize ati “Itariki baduhaye yaradutunguye mbese biratubangamiye cyane kwimura umuntu afite ahantu yakoreraga ni ikibazo, urabona aha muri Gisenyi twese nibadusenyera ntituzabona amazu ducururizamo urumva biraduhombya, ubu bucuruzi nibwo budutunganye n’imiryango yacu, icyo twasaba ubuyobozi ni uko wenda bwatwubakira isoko tukimukiramo kuko aho gucururiza twese ntabwo twahabona”

Umuyobozi w’umurenge wa Gisenyi, Uwimana Vedaste avuga kuri iki gikorwa cyo gukuraho ama Kiosk yatangaje ko usibye n’amakiosk agiye gusenywa, n’izindi nyubako zigomba kuvugururwa kugira ngo zijyanishwe n’igishushanyo mbonera cy’uwo mugi.

Yagize ati “Umujyi wa Rubavu ni umwe mu migi yatoranyijwe mu migi 6 ya 2 mu gihugu ngo yunganire umujyi wa Kigali, iyo rero ahantu hiswe umugi hari ibigomba kuharanga, ibikorwa remezo, imihanda, inyubako n’ibindi. Igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Gisenyi giteganya uko umugi ushobora kuba wubatse uretse n’amakontineri cyangwa n’amakiyosike hari n’inyubako zigomba kuvugururwa, umugi ugenda ukura ukagenda waguka, aho tuzahera ni ahamaze kugera imihanda ya kaburimbo”

Kuri ubu Kiosk zizasenywa ni 50, gusa amakuru dukesha Radio Rwanda avuga ko haherewe kuri kiosk ziri mu mugi rwagati hakazakurikiraho iziri mu nkengero y’umugi.

KANDA HANO Ukunde kandi ukurikire APV ku mbuga nkoranya mbaga nka Facebook na Twitter

Facebook Comments

Comments

comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *