35% by’abanyarwanda bazaba batuye m’umujyi muri 2020 – Min. Biruta

Minisitiri w’umutungo kamere, Dr. Vincent Biruta, aratangaza ko mu myaka ine iri imbere, 35% by’abanyarwanda bazaba batuye mu imijyi.

Minisitiri w'umutungo kamere, Dr. Vincent Biruta ageza ijambo kubitabiriye inama y'umuryango w'abibumbye ku iterambere ry'imijyi

Ibi Minisitiri Biruta yabitangaje k’umugoroba w’ejo, aho yitabiriye inama y’umuryango w’abibumbye ishinzwe iterambere ry’imijyi (UN meeting on Financing Cities).

Kugeza ubu, 28% by’abanyarwanda nibo batuye mu imijyi. Ubwo yagezaga ijambo kubitabiriye iyi nama I New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ministiri Biruta yavuze ko u Rwanda rushyize imbere gahunda zo kugira imijyi ibereye abayituye, bityo hakaba hari ingamba zafashwe kugirango iyo ntego igerweho.

Kugeza ubu u Rwanda rwatangiye gahunda yo kubaka imijyi ya kabiri (Secondary cities), iyi mijyi ikaba ari Muhanga na Huye muntara y’amajyepfo, Rubavu na Rusizi m’uburengerazuba, Nyagatare mu ntara y’iburasirazuba na Musanze mu ntara y’amajyaruguru.

Mu Rwanda ubu harabarurwa abaturage hafi miliyoni 12, ubwiyongere bw’abaza gutura m’umurwa mukuru Kigali nabwo bukaba bwiyongera umunsi k’uwundi.

Ubu umujyi wa Kigali utuwe n’abagera kuri miliyoni imwe n’ibihumbi Magana atatu (1.3 million) k’ubuso bwa 730 km² gusa.

Nkuko bitangazwa na Minisitiri Biruta, ngo kuba hagiye kubakwa iyi mijyi, bizafasha abayituye kubona akazi ndetse binagabanye urujya n’uruza rw’abantu bimukira m’umurwa mukuru Kigali.

Bimwe mu ibikorwa remezo bizashyirwa muri iyi mijyi ya kabiri harimo amashanyarazi, imihanda, amavuriro, amashuri ndetse na gare zigezweho abantu bategeramo amamodoka.

Ageza ijambo ku bitabiriye iyi nama, Minisitiri Biruta yagize ati: “Dufite amahirwe yo kubaka imijyi idashingiye k’ukubungabunga ibidukikije gusa, ahubwo ibirinda ikanasana ibyangiritse.”

Nkuko Minisitiri Biruta yakomeje abivuga, ngo u Rwanda ni igihugu gito, bityo rukaba rwarihaye gahunda yo gukoresha neza ubutaka buto rufite, ariyo mpamvu Leta yashyizeho gahunda z’imicungire y’ubutaka muri buri turerere 30 tugize igihugu.

Facebook Comments

Comments

comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *