2016/2017: 54.3% by’Abantu batsindiye akazi ka leta ntibaragahabwa

Komisiyo y’abakozi ba leta n’umurimo mu Rwanda itangaza ko mu mwaka wa 2016/2017 abantu bakoze ibizamini bya leta bibahesha akazi ariko kugeza ubu bakaba batarakabona kuko imyanya batsindiye yashyizwemo ababarushije amanota.

Imibare y’iyi komisiyo yerekana ko mu mwaka wa 2016/2017 abantu 54,467 ari bo basabye akazi muri leta, muri bo 40,044 akaba ari bo bari bujuje ibisabwa bangana na 73.5% by’aba bagasabaga. Abatsindiye akazi ku manota 70% ari nayo yemerwa ngo umuntu ahabwe umwanya yatsindiye ni abantu 3,537 bangana 8.8% by’abakoze ibizamini bose bakaba.

Mu bantu 3,537 batsindiye akazi ka leta bose kugeza ubu 1,616 (bangana na 45.7% by’abatsinze bose) nibo bashizwe mu kazi batsindiye naho abandi 1,921 (bangana na 54.3% by’abatsinze bose) bo bashyizwe ku rutonde rw’abategereje kubona imyanya (data bank).

Habiyaremye Francois

Mu kiganiro iyi komisiyo yagiranye n’abanyamakuru mu rwego rwo gutangaza ibyakozwe mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2016/2017 ku wa 17 Ukwakira 2017, hagaragajwe uko umwaka wose wari wifashe mu birebana n’itangwa ry’akazi mu Rwanda ndetse na zimwe mu mbogamizi abakozi n’abashaka akazi muri leta bagihura nazo gusa muri rusange komisiyo y’abakozi ba leta n’umurimo itangaza ko umwaka wabaye mwiza ku bakozi ba leta n’ubwo hakiri bike bigishaka gushyirwamo imbaraga.

Habiyaremye Francois uyobora iyi komisiyo yavuze ko umwaka wa 2016/2017 wagaragayemo uburyo bushya bwo gusaba akazi binyuze mu ikoranabuhanga akaba ari  na bwo buryo bwifashishwa mu gukomeza kumenya aba baba baratsinze ibizamini btibahite bahabwa akazi.

Perezida wa komisiyo y’abakozi ba leta n’umurimo kandi yavuze ko mu mwaka uri gusozwa mu bijyanye n’akazi ka leta hagiye haboneka ubujurire bw’abakozi barega abayobozi batubahirije amategeko agenga abakozi aho mu mwaka wose hakiriwe 555 muri bwo 503 bukaba bwaratanzweho imyanzuro.

KANDA HANO Ukunde kandi ukurikire APV ku mbuga nkoranya mbaga nka Facebook na Twitter

Facebook Comments

Comments

comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *